Umuyobozi w'Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda akaba n'Umuvugizi wa Forum y'amashyaka yose yo mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, yasubije abavuga ko Umuryango wa RPF-Inkotanyi ukandamiza amashyaka yo mu Rwanda avuga ko ari ugusebya igihugu
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, hari Abatutsi benshi bishwe bajugunywa mu nzuzi n’imigezi itandukanye mu Rwanda, ibatembana iberekeza mu kiyaga cya Victoria gikora ku bihugu by’ibituranyi birimo Uganda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mata 2026, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Justin Nsengiyumva, yifatanyije n’abatuye mu Ngororero District mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, bakoze igikorwa cyo kwibuka abatutsi bishwe bakajugunywa mu migezi n’inzuzi zitandukanye zo mu Rwnada, zabatembanye ziberekeza mu kiyaga cya Victoria cyo muri iki gihugu.
Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yatangaje ko u Rwanda rutazigera ruhagarika gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje kwidegembya mu bihugu by’amahanga
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, National Institute of Statistics of Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro by’ibicuruzwa n’ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi bikomeje kuzamuka mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2026.
Taliki ya 10 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu mu zahoze ari Perefegitura za Kigali Ngari, Gikongoro, Gisenyi, Byumba, Kibungo na Cyangugu.
Urubyiruko ruturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu busitani bwo kwibuka buri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyiswe ‘Our Past’, kigamije kuganira no kwiga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga