Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Colonel Deo Mutabazi, yagaragaje ko imvugo z'urwango zikomeje kugaragara hirya no hino ku Isi, zitakwiye kwihanganirwa kuko kutagira icyo uzikoraho bifatwa nko kuzishyigikira cyangwa ubufatanyacyaha.