Amakuru

Umuyobozi Mukuru wungirije w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze,Dr Flora Mutezigaju, yavuze ko bagiye gukurikirana ikibazo cy'umwana wiga ku ishuri rya Inyange Girls School of Sciences wo mu karere ka Rulindo yirukanywe, azira ko yamenye amazi ku bikoresho by'ikigo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB), cyemeje ko u Rwanda rwahawe kwakira inama rusange y’Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’ibigo Mpuzamahanga bishinzwe gutegura inama
Mu gihe hitegurwa inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 20, izabera i Kigali tariki ya 4-5 Gashyantare, Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi igaragaza ko imyanzuro 13 yafatiwe mu nama iheruka ya 19, yashyizwe mu bikorwa ku kigero kiri hejuru ya 80%
Guverinoma y'u Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare 2026, yatangaje ko yoherereje ubufasha Mozambique, igihugu cyahuye n'imyuzure yatumye ibihumbi by'abaturage bava mu byabo
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yanenze ikiganiro avuga kigamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi cyakozwe na Agatha Kanziga Habyarimana , umugore wa Juvénal Habyarimana.
Rwamukwaya Valens wakoze akazi ko gufata amashusho imyaka 38, akagasoreza muri RBA agiye mu kiruhuko cy'izabukuru, yitabye Imana ku myaka 70
Abanyeshuri ba Ntare Louisenlund riherereye i Nyamata mu karere ka Bugesera, basabwe kurangwa n'ingagaciro zaranze intwari zitangiye Igihugu.
Ubwo mu 2019, Rwakazina Marie Chantal wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali,yahabwaga inshingano zo kuba Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi, agasigira inshingano Busabizwa Parfait wari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe iterambere ry’Ubukungu kuyobora Kigali, yamusigiye umukoro wo kunoza ibijyanye n'ubwikorezi bwari bwarabaye ikibazo gikomeye ku ba Nyamujyi
Inteko y'Umuco, yatangaje ko Bizimana Simon wari umushakashatsi mu Kinyarwanda cyane cyane mu kibonezamvugo no mu nkoranyamagambo, yitabye Imana ku myaka 88 azize uburwayi