Amakuru

Umunyarwandakazi Edda Mukabagwiza, wigeze kuba mu nzego zitandukanye muri Politiki y'u Rwanda, ayoboye itsinda ry’indorerezi rigizwe nabagera kuri 61 boherejwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu gukurikirana ibikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yasobanuye ko mu mategeko mashya y'umuhanda harimo ibyaha bibiri bikomeye bishobora kugeza umuntu mu rukiko, birimo gutwara imodoka wanyweye ibisindisha no gutwara nta byangombwa umushoferi afite
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangaje ko Ikawa y’u Rwanda  mu mwaka ushize wa 2025, yinjriije u Rwanda akabakaba kuri miliyari 219 Frw ( Miyoni 150 $).
Kwizera Gilbert ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko. Ni umwe mu bagize imiryango 60 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga, wubatswe n’umushinga Green Gicumbi.
Abantu batatu bo mu karere ka Gisagara, bakurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w'imyaka 47.
Umujyi wa Kigali wagaragarije Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo mu Nteko Ishinga Amategeko ko, mu mezi atandatu ya mbere y’itangira ry’ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya 2025/2026, hamaze gukoreshwa asaga miliyari 109,4 z’amafaranga y’u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yavuze ko Guverinoma izongera gutanga Madamu Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (OIF)
Nizeyimana Alexandre w'imyaka 26, wo mu Murenge wa Mukarange, aravugwaho kwiyahura kubera ikipe ya Rayon Sports yihebeye , yatsinzwe na mukeba wayo APR FC, bityo bikamunanira kubyakira, akishyira mu mugozi.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yasabye ko isuku yaba umuco mu mashuri nk'ahantu hahurira umubare munini bityo abana bakiga neza kandi bafite ubuzima bwiza.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, mu kiganiro yagiranye na Fox News, yashimangiye ko yashoboye gushyira iherezo ku ntambara zitandukanye zo hirya no hino ku isi, zirimo n’iyo avuga ko yari imaze hafi imyaka 30 hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC).