Amakuru

Ubushinjacyaha bw’u Bwongereza (CPS) bwafashe icyemezo cyo kugeza mu rukiko Dr. Vincent Bajinya, uzwi kandi nka Vincent Brown, ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Nzeri 2026 (kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 30), mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 9 na 75, ikaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice. Mu gihe biteganyijwe ko hazaboneka umuyaga mwinshi uruta usanzwe uboneka muri icyo gihe.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko Afurika ikwiye kuva ku rwego rwo kuba umuguzi w’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), ahubwo ikagira uruhare mu kuryubaka, kurikoresha no kungukira mu byo rikora.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya handball y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 yatsinzwe n’iya Cameroon ibitego 35-21 mu guhatania umwanya wa 5-8 mu Gikombe cya Afurika kiri kubera i Abidjan muri Côte d'Ivoire.
Axel Rudakubana, ufite inkomoko mu Rwanda akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 52 kubera kwica abana batatu mu gitero cyabereye i Southport mu Bwongereza, yongeye kuburana ku byaha byo kugirira nabi abakozi ba gereza.
Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko ishingiye ku manza zirebana no kunyereza umutungo wa Leta ubushinjacyaha bwatsinze mu bihe bitandukanye, imaze kugaruza arenga miliyari 15 Frw yanyerejwe, igaragaza ko hakiri imbogamizi z’abawunyereza bakawandika ku bandi mu gusibanganya ibimenyetso.
Joy-Lance Mickels ukinira Sabah FK wanditse amateka yo kuba ariwe munyarwanda wa mbere uri gukina UEFA Champions League yagiriye inama abandi bakinnyi yo kudacika intege no gukomeza kwizera kugeza bageze ku nzozi zabo.
Umuhanzi w’umuraperi w’umunyarwanda Kivumbi King ategerejwe mu gitaramo B’Raka Land EA cyateguwe n’umuhanzi ugezweho muri Uganda Joshua Baraka.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, azahagararira Perezida Kagame mu Nama y’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA 81) izabera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
U Rwanda rwatangaje ko gahunda nshya y’imyaka itanu yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima itazibanda gusa kuri pariki n’ibishanga, ahubwo ko no mu buhinzi, ibikorwa remezo, imijyi n’izindi gahunda z’iterambere hazajya harebwa uburyo bwo kurinda ibidukikije n’ibinyabuzima bibituyemo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka