Amakuru

Itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’imihanda mu Rwanda ryemeje ko umuntu utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya arukoro mu maraso aba akoze icyaha
Ubuhinzi ni inkingi ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda kuko butunze igice kinini cy’abaturage, iyo ikaba impamvu nyamukuru ituma Leta y'u Rwanda ishora akayabo mu guteza imbere uru rwego
Mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi itatu yo gusuzuma aho gahunda yo gukoresha mu buryo buhuriweho inganda za gisirikare igeze ishyirwa mu bikorwa.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’imari, ashimangira ko gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga byabaye umusingi w’iterambere mu rwego rw'ubukungu
Abashyira imbere ubutegetsi bavuga ko butuma umuntu agira uburenganzira bwo gushyiraho amategeko, kugena politiki n’imirongo ngenderwaho mu gihe ubutunzi ngo butanga imbaraga zihuse ariko zitaramba kuko amateka atakugira umunyabigwi.
Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zagabye ibitero bya by'ifashishijwe indege zitagira abapilote zizwi nka drone mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bihitana Umunyafaransa wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF
Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umuyobozi ushinzwe amasomo (Prefet des études) ku ishuri ryo mu karere ka Nyanza, akurikiranyweho kwigwizaho imitungo ya rubanda
Nyuma y’igihe kinini umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), utumvikana mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uyu muryango wasabye impande zihanganye mu ntambara guhagarika imirwano no gutanga agahenge
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro Bangassou muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA) bahawe ubutumwa n’impanuro mbere yo kugenda.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje gushyira ingufu za nukiliyeri ku isonga muri gahunda yarwo y’iterambere ry’igihe kirekire, mu rwego rwo kugera ku ntego yo kuba igihugu gifite ubukungu bukomeye mu mwaka wa 2050