Amakuru

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yakiriye kopi z’impapuro zimerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda
Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, yongeye gutorerwa kuyobora umuryango mpuzamahanga uharanira gukurikiza inyigisho za Bibiliya mu Itorero Angilikani (GAFCON) ubarizwamo n’iryo mu Rwanda  .
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu mu Nteko Ishingamategeko umutwe wa Sena , Senateri Umuhire Adrie, yagaragaje ko hari abajyanwa mu bigo bifungirwamo by’igihe gito ‘Transit Centers’  ariko ugasanga barenza igihe cyajyenwe n'amategeko.
Ambasade y’u Rwanda muri Qatar yatangaje ko serivisi yari isanzwe itanga zimuriwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (online) kubera ibibazo by’umutekano muke bimaze iminsi mu Burasirazuba bwo hagati.
Abagize Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, bagaragaje ko gahunda yo  gukoresha ikorababuhanga mu gucunga no gukurikirana abakurikiranyweho ibyaha yihutishwa mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukigaragara hirya no hino mu magororero
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yagaragaje impungenge zikomeye ku buzima bw’abaturage kubera intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026, yemeje umushinga w’itegeko rigenga Umutungo Koranabuhanga (Virtual Assets) mu Rwanda, rigamije gushyiraho imikorere inoze igenga uru rwego rushya
Abasenateri bagaragaje ko bahaganyikishijwe n'ubwiyongere bw'ibirego by'abaturage bangirizwa n'inyamaswa ziva muri Pariki zibakikije, aho byiyongereye hafi 30% muri 2024-2025
Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe yashyize Mukabagwiza Edda ku mwanya wo kuyobora Inama y’Ubujurire ku Mpunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi