Amakuru

U Rwanda rwifatanije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurizikana umurage uri mu majwi n’amashusho, hashimangirwa akamaro k’uyu murage mu kubungabunga amateka n'umuco biranga Abanyarwanda
Startimes Rwanda yamuritse umushinga w’u Bushinwa ugamije gusangiza ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ubumenyi ku buryo iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Aziya cyateye imbere. Uyu mushinga witwa 'The Glimpse of China in New Era'
U Rwanda na Somalia byasinyanye amasezerano y’ubutwererane rusange ndetse byemeranya ishyirwaho rya komisiyo ihuriweho shinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo, no gushaka izindi nzego ibihugu byombi byakoranamo.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) rwavuze ko amasasu yumvikanye mu igororero rya Nyamasheke yari agamije guturisha abagororwa bashatse kwigomeka ku buyobozi bugenga igororero.
Ingabo z’ihuriro rya AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryigaruriye utundi duce tubiri duherereye muri teritware ya Lubero, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru
Polisi y'u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kiagli ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage yafashe abagabo babiri bacuruza urumogi mu baturage.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia, Abdisalam Abdi Ali, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi
Abbé Claude Talbot ufite inkomoko mu Bubiligi wari umaze imyaka irenga 58 yigisha mu iseminari nto yo ku Karubanda,Virgo Fidelis, yo muri Diyosezi ya Butare, yitabye Imana azize uburwayi.
Imodoka yo mu bwoko bwa Minibus, yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero kuri uyu wa 26 Ukwakira 2025, ihitana abantu batatu, abandi 15 barakomereka.