Kuri uyu wa Gatanu , Minisitiri w'ibikorwa by'ubutabazi Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira,yasuye umusozi wa Gisuma uherereye mu Murenge wa Shyira ho mu karere ka Nyabihu, ahagaragaye ikibazo cy’imiterere y’ubutaka bwatengukanywe n'isuri bikaba bimaze kwangiza ubuso burenga hegitari 8 ndetse n’ibikorwaremezo.