Imikino

Ikipe ya Rayon Sports FC yamaze kwinjira mu isko ry’igura n’igurisha muri iyi mpeshyi ya 2026, yibikaho intwaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026/27, n’imikino ya CECAFA Kagame Cup yegereje.
Mu isiganwa ry’amagare rya Cameroon (Tour du Cameourn 2026) ikipe ya Benediction Banafrica Team ihagarariye u Rwanda ikomeje kwitwara neza kuko yasoje agace ka kabiri iyoboye amakipe ku rutonde rusange.
Ikipe y’umukino wo gusiganwa ku magara ya Benediction Banafrica Team ihagarariye u Rwanda mu isiganwa ryo muri Cameroon (Tour du Cameroun 2026) yatangiye neza iri siganwa nyuma guhembwa nk’ikipe y’umunsi mu gace ka mbere.
Imikino ya gicuti ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yagombaga gukinira i Marrakech muri Maroc mu gihe cy'ikiruhuko mpuzamahanga cya FIFA cyo muri Kamena 2026 yakuweho
APR FC yashimiye abakinnyi batatu b’abanyamahanga batandukanye na yo nyuma yo gusoza amasezerano yabo muri iyi kipe itatekereje kubaha andi.
Ikipe ya Gasogi United ntabwo izakomeza imikoranire n’Umujyi wa Kigali wayitera inkunga ya miliyoni 100 Frw buri mwaka w’imikino.
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kumenyeshwa ko itazakomeza guhabwa inkunga y’amafaranga yagenerwaga n’Umujyi wa Kigali mu bufatanye bari bafitanye.
Abakinnyi n’abagize Ikipe y’Igihugu Amavubi berekeje muri Maroc aho bazakinira imikino ya gishuti  itegura iyo gushaka itike o kuzitabira igikombe cya afurika cy’ibihugu cya 2027.
Itangishaka Blaise wari mu banyarwanda 13 bitabiriye amahugurwa y’abatoza mu ikipe ya Atletico de madrid yo muri Esipanye, ntiyatahanye na bagenzi nyuma yo kuyasoza.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo (UNMISS) begukanye igikombe cy’umupira w’amaguru, begukana n’umwanya wa kabiri muri Volleyball mu mikino yo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wa Loni wahariwe ababungabunga amahoro.