Imikino

Girumugisha Jean Claude "Kabaye" uheruka guhabwa igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka muri Shampiyona y'u Rwanda, BK Pro League 2025/26, yatangajwe nk'umukinnyi mushya w'ikipe ya Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya avuye muri Al Hilal SC yo muri Sudani.
APR FC yatsinze Al Merreikh SC ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Tennis mu bagore yatahanye umwanya wa 4 mu irushanwa rya Billie Jean King Cup Africa Group IV bituma itabasha kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya gatatu (Group III) kizakinwa umwaka utaha.
Umwongereza Nicholas de-Long yagizwe ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru mu bakiri bato mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Rutahizamu uca ku mpande w'umunyarwanda Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda yamaze kumvikana n'ikipe ya Jwaneng Galaxy FC ikina icyiciro cya mbere muri Botswana aho agiye kuyerekezamo nyuma yo gutandukana na APR FC.
Dusabe Jane w’imyaka 21 wakiniraga ikipe ya APR ya basketball mu bagore agiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho agiye gukomereza amasomo ye no gukomeza gukina basketball.
Kigali Football Club yashyizeho Bayingana Innocent nk’Umuyobozi Mukuru (CEO), avuye ku nshingano yari asanzwe afite zo kureberera ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (General Manager).
Urwego Rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, rwashyize ahagaragara uko amakipe azahura muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/27, kuva ku munsi wayo wa mbere tariki 4 Nzeri 2026 kugeza ku munsi wa nyuma tariki 30 Gicurasi 2027.
Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagabo, Rwanda Premier League, rwinjiye mu mikoranire n’ikigo cya Hudl gifite ubunararibonye mu gukora ubusesenguzi bw’imikinire y’abakinnyi no gushakisha impano mu mupira w’amaguru.
Ikipe ya APR FC yamaze kongera amaraso mashya mu batoza bayo aho umunya-Maroc Fouzir Mohamed yagizwe umutoza mushya wongerera ingufu abakinnyi (Fitness coach).

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka