Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'Umukino wo gusiganwa ku Magare, FERWACY, Samson Ndayishimiye, yavuze ko kuri iyi nshuro irushanwa rya Tour du Rwanda rizahuzwa n'imyidagaduro aho kuba siporo gusa, mu rwego rwo kurushaho kuryohereza Abanyarwanda
Abakurikira ibiganiro by’imikino ku ma radiyo bakomeje kwinubira imyitwarire idahwitse imaze iminsi iranga bamwe mu banyamakuru bakora muri iki gisate, aho bavuga ko nta bunyamwuga burimo ndetse bibambika urubwa
Umujyi wa Kigali wahawe ikirango cyitwa "UCI Bike City" nk'ishimwe ry'uko wakiriye neza Shampiyona y'lsi y'Amagare ya 2025 kuva tariki ya 21 kugeza 28 Nzeri 2025, bwa mbere ku Mugabane wa Afurika.
APR FC yanganyije na Kiyovu Sports igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampyiona y’u Rwanda wabereye muri stade Amahoro ku mugoroba wa ku wa gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026.
Uguterana amagambo no kwandagazanya byeruye hagati y’abanyamakuru bakora ku bitangazamakuru bya Isibo TV&Radio na SK FM byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga
Ngabo Roben wari ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Rayon Sports, yavuze ko impamvu yatumye atandukana n'iyi kipe yari amazemo imyaka itandatu, ari uko atahuje n'ubuyobozi buriho