Imyidagaduro

Yifashishije konti ye ya X, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mata 2026 Anne yasangije abamukurikira ubutumwa yageneye umugabo we Martin Nyirijabo kuri uyu munsi w’isabukuru ye y’amavuko.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi n’umugore we NkuruNZIZA Retina bakiriwe ku mugaragaro mu Itorero rya Shalom Covenant Church ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye kujya basengera ndetse bakahakorera umurimo w’ivugabutumwa.
Umunyamakuru Niyigaba Clement  wamamaye nka DC Clement , yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo  ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba ari ubwa mbere akoze icyaha, umugore we urwaye ndetse n’izindi.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yemeje ko azataramira mu Bwongereza, mu gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 27 Kamena 2026.
Umuhanzi Kevin Kade yateguje indirimbo ye nshya yise ‘ Ndi Ready’ yizeza abakunda ibihangano bye ko izabanyura.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira yavuze ibigwi umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie wahetuye amasomo ya kabiri y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n'icungamutungo kuri ubu akaba agiye gushaka Impamyabumenyi y'Ikirenga 'PHD'.
Umuraperikazi Candy Moon Supplier wamamaye mu muziki Nyarwanda byumwihariko uwo mu Njyana ya Hiphop yahishuye ko ubu ari mu rukundo na M1 bamenyanye mu bwana.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent uzwi cyane nka ‘Yago’, ari mu mashimwe menshi nyuma y’uko asezerewe mu bitaro aho yari amaze iminsi arwariye bitewe n’impanuka ikomeye y’imodoka yakoze mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026.
Umuhanzi akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi Element Eleeeh yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘ Ayayaah’ ,  yakoranye n’abahanzi bakomeye bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Joshua Baraka wo muri Uganda na Bien Aime wo muri Kenya.
Umuhanzi w’injyana gakondo y’umuziki Nyarwanda, Jules Sentore yatangaje ko agiye gukora igitaramo cya mbere mu bitaramo bitatu ateganya gukora biherekeza Album ye yise ‘Umudende’ aheruka gushyira hanze.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka