Imyidagaduro

Mimi Mehfira, umugore w’umuhanzi Ngabo Médard Jobert wamamaye nka Meddy, yasubije abamubajije impamvu yabujije Umugabo we kongera gusohora indirimbo ababwira ko nawe ari umufana bityo ko ategereje nk’abandi.
Umubyinnyi mpuzamahanga w'umunyarwanda ariko ufite n'ubwenegihugu bw'Ubwongereza, Sherrie Silver, yishimiye guhura na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino ku mukino w'Igikombe cy'Isi wahuje Ubwongereza na Argentine muri 1/2 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibyamamare mu myidagaduro Nyarwanda barimo Anita Pendo, Mutesi Jolly, Uwase Muyango, The Ben, Bruce Melodie, Ashton Small n’abandi, batangajwe nk’abahatanye mu bihembo Africa Content Creator Awards 2026.
Umunyamerika Ashton Hall, uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, yashyizwe ku rutonde rwa Forbes Top Creators 2026, rw'abantu 50 bakoresha imbuga nkoranyambaga (content creators) binjirijeho amafaranga menshi kurusha abandi ku Isi.
Ikipe y'umutwe wo mu ngabo z'u Rwanda ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, Republican Guard (RG), irangajwe imbere n'umuhungu wa Perezida Kagame, Ian Kagame, yongeye kwegukana igikombe cyo Kwibohora gihuza imitwe yo mu Ngabo z'u Rwanda, Rwanda Defence Force (RDF) Liberation Tournament 2026, nyuma yo gutsinda ikipe y’Ikigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Nasho (BMTC Nasho) ibitego 3-0 ku mukino wa nyuma.
Abanyamakuru b'imikino Ishimwe Adelaide uzwi nka Ida uherutse gusezera kuri Radiyo/TV 10 na Hitimana Jean Claude uzwi nka Hit ukihakora bateguje ubukwe buzaba tariki 5 Nzeri 2026.
Umujyi wa Kigali watangaje ko abawutuye batazigera bagira irungu muri ibi bihe by’impeshyi, cyane cyane mu myidagaduro bategujwe igitaramo cy’imbaturamugabo ku munsi w’Umuganura w’uyu mwaka wa 2026
Muhoozi yahosheje amakimbirane yari amaze iminsi hagati y'umuhanzi wo muri Uganda, Moses Ssaali uzwi nka Bebe Cool, na Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, amusaba gukemura iki kibazo mu bwumvikane

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka