Inkuru Nshya

Col.Rdt Nshimiyimana Augustin, wahoze mu mutwe wa FDLR, avuga ko yagezemo mu 1997 akiri umusore, ariko nyuma y’imyaka isaga 20 yamaze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamupfiriye ubusa aza kubona ubuzima ageze mu Rwanda mu 2021
Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gufungura buhoro buhoro amasoko y’amatungo aho yahereye mu turere tune two mu Ntara y’Uburasirazuba, nyuma y’uko icyorezo cy’indwara y’ubuganga (Rift Valley Fever - RVF) kigabanutse muri utwo turere.
Ku Cyumweru tariki 23 Kanama 2026 nibwo ikipe ya Aston Villa izambara bwa mbere umwambaro wanditse “Visit Rwanda” muri Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, nyuma y’uko igiranye amasezerano n’u Rwanda.
RBC ivuga ko abana n’urubyiruko barwaye diyabete bakeneye kwitabwaho mu buryo bwihariye, kuko kubabwira ko bazabana n’iyi ndwara igihe kirekire bishobora kubagiraho ingaruka mu mitekerereze no gutuma bamwe bacika intege.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje ko mu gihembwe cy’imvura y’Umuhindo wa 2026 gitangira muri Nzeri kugera mu Ukuboza, giteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1000, ikaba iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri icyo gihe.
Hari urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rwashoye imari mu bikorwa by’ubworozi bw'amatungo magufi , ruvuga ko byababereye akazi gahoraho bibarinda ubushomeri. Bavuga ko ibi byabafashije kwiteza imbere banatanga akazi no k’urundi rubyiruko.
Ishuri rya GS Saint Aloys ryo mu Karere ka Rwamagana ni ryo ryasabwe cyane n’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bashaka umwanya mu Mwaka wa Mbere w’Ayisumbuye (S1) muri iki kigo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yakuyeho urujijo ku makuru y'uko hari umunyeshuri watsinze ku rwego rw’Igihugu ntahamagarwe i Kigali ngo ahabwe ibihembo ku munsi wo gutangaza amanota y'ibizamini bya Leta.
Umuhanzi King James yerekeje mu Bubiligi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026 aho agiye gukorera igitaramo kibanziriza ibindi azakorera hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026 nibwo umuhanzi Tom Close yashyize hanze indirimbo “Look at Me” nyuma y’umwaka yari amaze adasohora indirimbo.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka