Inkuru Nshya

U Rwanda rwamaganye ibirego bidafite ishingiro byagaragajwe n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR), bishinja Ingabo z’u Rwanda (RDF) kwica abasivili bagera ku 319, mu mirima yo mu Burasirazuba bwa RDC
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kigaragaza ko uburyo bushya bwo gutunganya ibishishwa by'imyumbati bikavamo ibiryo by'amatungo byafasha mu kugabanya ibitumizwa mu mahanga ku kiguzi kiri hejuru
Tariki ya 11 Kanama 2024, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda muri manda ya kane, mu muhango wabereye muri Stade Amahoro
Isi yose iri guhangana n’ihindagurika ry’ibihe n’inzara, ari na ko abahanga bashyira imbaraga mu guharura inzira nshya zafasha mu gushaka ibisubizo birambye kuri ibi bibazo
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko igipimo rusange cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko cyazamutseho 7.3% muri Nyakanga 2025 ugereranyije na Nyakanga 2024
Inzego za Leta y'u Rwanda zagaragaje ko mu rwego rwo gukemura ibihombo bimwe ibitaro bya Leta bihura nabyo bituruka ku baturage bahabwa serivisi z'ubuvuzi ntibishyure, hashyirwaho urwego rushinzwe kwishyurira abo bantu batishoboye
Abarwanyi b’umutwe wa M23 utavuga rumwe na leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigaruriye utundi duce dushya mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk'uko amakuru ava muri ibi bice abyemeza
Pariki y'Akagera yatangaje ko yishimiye imyaka 10 ishize intare ziyigaruwemo nyuma y'imyaka hafi 20 zarazimiye, ubu zikaba zimaze kugera kuri 62
Tariki ya 10 Kanama ni umunsi udasanzwe mu mateka y’u Rwanda, kuko ni bwo hizihizwa isabukuru y’amavuko ya Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo babiri batwaye kuri moto urumogi ibiro 31