Abayisilamu 62 bo mu Rwanda berekeje i Maka mu mutambagiro mutagatifu wa Hidja wa 2026, aba bayisilamu bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 17 Gicurasi.
Leta y’u Rwanda yiteguye kubyaza umusaruro ingufu za nikeleyeri nka kimwe mu bizarufasha kuzamura ubukungu bwarwo binyuze mu kuzikoresha mu buryo bunyuranye harimo no kuzibyaza amashanyarazi ndetse no kuzikoresha mu buvuzi.
Iradukunda Grace Divine wamamaye nka Dj Ira, yahishuye ko uburwayi bwa Se umubyara, Mbonimpa Juvénal, ari bwo bwatumye afata umwanzuro wo guhagarika gukora kuri Televiziyo Rwanda, aho yakoraga akazi ko kuvanga imiziki.
Imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Karere ka Rusizi, yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri iki gihugu cy’igituranyi.
Kuri iyi tariki Perezida Sindikubwabo Théodore yasuye icyahoze ari perefegitura ya Kibuye ashimira interahamwe zaho uburyo ngo zakoze neza akazi ko kwica Abatutsi.
Kuri iki cyumweru Minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Dr. Bizimana J.Damascene yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Kamonyi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi,ku rwibutso rwa Kamonyi rushyinguyemo Abatutsi basaga ibihumbi 47.
Abasirikare n'abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye i Malakal, muri Sudani y’Epfo, bifatanyije n’izindi ngabo ziri muri ubwo butumwa mu gikorwa cy’umuganda cyo gukuraho ibisigazwa by’ibyuma n’indi myanda mu duce twa Hai Matar na Hai Luakat, aho abaturage bahoze mu nkambi bari kwimurirwa.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga