Ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center , buyobowe na Apôtre M. Paul Gitwaza , bwatangaje ko urugendo rwa gihanuzi rwo kujya muri Israel rwari ruteganyijwe kuva tariki ya 4-13 Werurwe 2026, rwamaze gusubikwa kubera umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwo hagati.
Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, Green Party, Dr. Frank Habineza, yamaganiye kure ibyari byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ko yitabiririye inama yamuhuje n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi barimo Thomas Nahimana na Paul Rusesabagina.
Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, MINICOM, yatangaje ko leta yatangiye ibiganiro n'abacuruza bakanatumiza ibikomoka kuri peteroli n'abandi bacuruzi bashobora kugerwaho n'intambara iri mu Burasirazuba bwo hagati.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa Werurwe 2026, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 120, ikaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice yabaga iri hagati ya milimetero 20 na 90.
Umuhanzi Maniraruta Martin wamamaye mu muziki nka Mani Martin yishimiye gusura Ingoro y’Amahoro iherereye i Hiroshima mu Buyapani, avuga ko yahigiye byinshi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwataye muri yombi abasore babiri bagaragaye mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 Werurwe 2026, bakubitira ndetse bakurura umukobwa mu muhanda.
Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bagiye guhurira mu Nama Isanzwe ya 25, izabera i Arusha muri Tanzania ku wa 7 Werurwe 2026.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga