Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Abdallah, yashimangiye ko umuco n'ururimi rw'Ikinyarwanda biri mu bintu by'ingenzi bihuza Abanyarwanda asaba urubyiruko gushyira ku isonga uru rurimi.
Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera, yagaragaje ko ikibazo cy’ivangandimi kiri mu bikomeje kubangamira Ikinyarwanda, aho byagaragaye ko mu Mujyi wa Kigali, 73% by’abakoresha Ikinyarwanda bakivanga n'izindi ndimi.
Umuholandi Jurgen Zomermaand ukinira Dévelopment Picnic PostNL team y'iwabo, ni we wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2026, kakinwe ku ntera y’ibilometero 145,3 kuva mu Karere ka Huye kugera mu Karere ka Rusizi.
Abantu batandatu bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi mu Mujyi wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa bimwe mu bikoresho by’amashanyarazi .