Inkuru Nshya

Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Casper Stenger Jensen, guhagararira Denmark mu Rwanda, akazaba afite icyicaro i Kigali
Umunyarwenya G-Tuff, umaze kumenyerwa mu biganiro bisetsa ku rubuga rwa Youtube, yatumiwe mu iseka rusanjye rya Gen-Z Comedy, rizaba tariki ya 28 Kanama 2025
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko Umuganda rusange usoza Kanama 2025 uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025
Itsinda rigizwe Abari abasirikare b’Ingabo za Loni bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi [MINUAR] bari kumwe n'abasirikare ba RDF basuye Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside ruherereye ku Mulindi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhungirehe, ari i Yokohama mu Buyapani aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Tokyo yiga ku iterambere ry’Afurika igiye kuba ku nshuro ya cyenda
Ubuyobozi Bukuru bwa sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG, bwatangaje ko ibice byo mu turere dutanu two mu ntara y’Amajyepfo, ku wa 20 Kanama 2025, tuzabura umuriro
Mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw’umwana n’umubyeyi, hashyizweho icyumba cy'umubyeyi cyihariye muri gare ya Kacyiru, cyiswe "Mama’s Corner", kizajya gifasha ababyeyi bonsa kubona aho bakorera iki gikorwa
Abayobozi batandukanye ba guverinoma, imiryango n’inshuti basezeye mu cyubahiro, Dr Aisa Kirabo Kacyira, wahoze ari meya w’Umujyi wa Kigali, akaba n’uhagarariye ishami rya Loni muri Somalia, witabye Imana ku wa 12 Kanama
Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu mezi 12 ashize abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera gukora ibyaha byo gukubita no gukomeretsa
Azam FC yaturutse muri Tanzania yatsindiye Polisi FC kuri penaliti mu mukino wa gishuti wakinwe muri gahunda ikomeje y’Inkera y’Abahizi

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka