Inkuru Nshya

Padiri Wenceslas Munyeshyaka, kuri paruwasi “Sainte-Famille, muri Saint-Paul yitabiritye inama zakorwaga zitegura ubwicanyi no gushimuta Abatutsi aho yari arikumwe na Colonel Tharcisse Renzaho, Odette Nyirabagenzi, Angeline Mukankundiye,Lt Col Laurent Munyakazi, n’abandi basirikari hamwe n’Interahamwe.
Ikipe ya Police VC yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma muri Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball ( CAVB Men's Club Championship 2026.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko mu ntangiro za Gicurasi 2026, imvura nyinshi yaguye mu kwezi gushize, izagabanukaho milimetero hafi 100 ndetse muri rusange izaba nkeya ugereranyije n’impuzandengo y’imvura yari isanzwe igwa muri uku kwezi.
Gufata ibyemezo bidakurikije amategeko byatumye Leta y’u Rwanda ijya mu manza n’abakozi ndetse itsindwa  23% byazo mu mwaka ushize wa 2025, yishyura asaga miliyoni 46 Frw arimo n’indishyi z’akababaro.
U Rwanda rwiteguye kwakira ku nshuro ya mbere inama mpuzamahanga ihuza Intumwa Nkuru za Leta (Attorneys General) n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’amategeko n’ubutabera, izwi nka PACT Forum 2026
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abayobozi bane bo mu turere dutandukanye, bagize uruhare mu gutanga ibyangombwa byo kubaka bitubahirije ibisabwa n'amategeko, bakurikiranyweho gukoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko rizashyigikira Gianni Infantino mu matora ya FIFA ateganyijwe umwaka utaha aho uzatsinda azayobora kuva mu 2027 kugeza mu 2031.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira wubatse izina mu Muziki Nyarwanda ari mu byishimo byo kwizihiza  imyaka itanu amaze mu rushako ndetse n’isabukuru y’amavuko y’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie.
Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bagaragaje ko  kwita ku bidukikije no kurwanya imyuka ihumanya ikirere byakemura ikibazo cy’ingufu harimo n’iz’igihugu giyumiza hanze harimo n’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuba ikibazo ku Isi hose.