Inkuru Nshya

Umuhanzi Nyarwanda Niyokwizerwa Bosco uzwi cyane ku izina Niyo Bosco, yatunguranye ubwo yifuriza isabukuru nziza y'amavuko umukunzi we, Mukamisha Irene, bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yahaye ikazendetse anagenera ubutumwa abakora mu rwego rw'itangazamakuru bazitabira Shampiyona y'Isi y'Amagare
Mu karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Cyato, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, abubakaga urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe, bagwiriwe n’urukuta ndetse amakuru aravuga ko abantu umunani baba bitabye Imana
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, yagaragaje ko guhangana n’ihindagurika ry’ikirere biri ku isonga mu byo u Rwanda rushyize imbere mu rugamba rw’iterambere
Umunyamakuru w'imikino Ndayishimiye Reagan uri mu bakunzwe na benshi yongeye kumvikana kuri radiyo nyuma yo gufungurwa
Ambasaderi w’u Rwanda muri Suede, akaba anareberera inyungu zarwo mu bihugu byo muri Scandinavia, birimo Suede, Norvege na Denmark, Amb Dr. Diane Gashumba yahaye ikaze, Casper Stenger Jensen, wagizwe Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rufunze Ndagijimana Straton wo mu karere ka Musanze, akurikiranyweho kwambara umwambaro wa leta kandi we atabifitiye ububasha
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Unity Club, Julienne Uwacu, yasabye abagororwa bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bari kurangiza ibihano, kutazigera baba intandaro y’icyahungabanya ubumwe Abanyarwanda bamaze kugeraho