Inkuru Nshya

U Rwanda na Nepal byashyize umukono ku Masezerano y’Ubufatanye Rusange (General Cooperation Agreement), agamije gushyiraho urufatiro rwo kurushaho guteza imbere imibanire n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe umugabo ukekwaho gutwika uruzitiro n’urugo birimo amatungo by’umuturanyi aho amakuru y’ibanze agaragaza ko bishobora kuba bifitanye isano n’amakimbirane ari hagati y’imiryango yombi.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinze iya Liberia ibitego 3-1 mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika witabiriwe na Perezida Paul Kagame kuri Sitade Amahoro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, cyatangaje ko imirimo yo kubaka no kuvugurura umuhanda Nyagatare-Rwempasha yararangiye 100%.
U Rwanda na Jordanie byashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu ikoranabuhanga, by’umwihariko mu gutanga serivisi za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, guhererekanya ubumenyi no guteza imbere guhanga udushya.
Ikipe ya Police WVC yatangaje ko yasinyishije Mpuhwezimana Diane ukina asaranganya imipira (Setter) avuye muri APR WVC.
Abagore barenga ibihumbi 600 bo mu turere 21 bamaze kwitabira gahunda ya Gendana Konti yatangijwe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), bamwe bavuga ko yabafashije kwigirira uburyo bwo kwakira no gucunga amafaranga no kurushaho kwitabira ibikorwa bibateza imbere.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yavuze ko Afurika n’ibindi bihugu bidakora ubwenge buhangano bikwiye kugira ijambo mu kugena uburyo iri koranabuhanga rikoreshwa kandi rigacungwa, kuko ingaruka zaryo zishobora kugera ku bantu bose.
Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko yafashe abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’ihene enye, hafatwa na nyir’izo hene ukekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.
Umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo nshya yise “Irya 4”, ikubiyemo amategeko 10 avuga ku buzima n’imibanire, nyuma y’umunsi ashyize hanze n’amajwi yayo.