Inkuru Nshya

Urwego rw’Umuvunyi  rwagaragaje ko  mu mwaka wa 2024 -2025, hagarujwe umutungo wari waranyerejwe ku byaha bya ruswa n’ibyaha bimunga ubukungu ungana  n’arenga   miliyoni 1.3 Frw ,  kuri miliyari ebyiri  yagombaga kugaruzwa.
Amakipe atatu yo muri Sudani y'Epfo yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, asaba kwemererwa gukina muri Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2025/2026
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yatangaje ko mu myaka ibiri gusa Abanyarwanda bakoresha murandasi ya 4G bazamutse bavuye kuri kimwe cya kabiri cya miliyoni bakagera kuri miliyoni 5
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimangiye ko ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo guhuza abantu no guteza imbere abatuye icyaro, by’umwihariko irya Telefoni
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée , yasabye abahugurwa kuzahugura abandi ku kwimakaza ihame ry'uburinganire hagati y'umugabo n'umugore, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye , guhangana n’ikibazo cy’amakimbirane ari mu miryango.
Leta y’u Rwanda yakiriye Abanyarwanda 277 bari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biganjemo umubare munini w’abagore n’abana bavukiye mu buhungiro.
U Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ya Gatandatu y’Ubuhinzi bw’ibiti bivangwa n’imyaka, (6th World Congress on Agroforestry 2025 – #WCA2025.
Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y'igihugu, rwafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda , yavuze ko nubwo hirya no hino muri Afurika hakigaragara ikibazo cy’umutekano mucye, Afurika ariyo ifite gufata inshingano mu gucyemura ibyo bibazo.