Inkuru Nshya

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice, yatangaje ko imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idafunze ahubwo ko hashyizweho ingamba zo kugenzura buri wese uyinyuraho, mu rwego rwo gukumira iki cyorezo
Filime ‘Ben’Imana’ yayobowe n’Umunyarwandakazi Dusabejambo Clémentine, yerekanwe mu Iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema rya Festival de Cannes riri kubera mu Bufaransa, iba filime ya mbere iyobowe n’Umunyarwanda itoranyijwe muri iri serukiramuco rikomeye ku rwego rw’Isi
Ku itariki ya 20 Gicurasi 1994 nibwo kuri Duwane hiciwe abagore n’abana bagera kuri 470 bari bakusanyirijwe mu nzu y’umuturage babeshywa umutekano, abicanyi bakaba barazanywe na Rutiganda Jean Damascène wari Burugumesitiri wa komini Murama.  
Abaturage baturiye imipaka ihuza u Rwanda na DRC imaze iminsi ifunze ,basaba ko hashyirwaho ingamba zo kwirinda zishoboka mu gukumira Ebola ariko nanone ntibahagarikirwe urujya n’uruza kuko ari ho bakuraga amahahiro.
U Rwanda na Tanzania byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu azafasha ibihugu byombi kuzamura ubukungu, guteza imbere inganda no guhindura imibereho y’abaturage.
Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo Afurika ifite amahirwe menshi mu gukoresha ingufu zisubira nk’izikomoka ku mirasire y’izuba n’amazi, zitagihagije kugira ngo ubukungu bw’umugabane bukomeze gutera imbere no guhaza ingufu zikenerwa n’inganda n’ikoranabuhanga rigezweho
Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika bagaragagaje ko uyu mugabane ukeneye ubufatanye mu by’ishoramari kugira ngo ubyaze umusaruro ingufu za nikeleyeri mu buryo bufatika.
U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bw’amahoro
Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafatanyabikorwa, batangije gahunda yo gutera ibiti by’imbuto birenga ibihumbi 160 mu mashuri atandukanye mu Rwanda, mu rwego rwo gushyigikira ifunguro rihabwa abanyeshuri, no kurengera ibidukikije
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nikeleyeri, IAEA, cyashyize u Rwanda mu kindi cyiciro kiganisha ku kubaka uruganda rw'ingufu za nikeleyeri.