Inkuru Nshya

Mu ruzinduko rw'akazi ari kugirira muri Israel, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yasuye Old City of Jerusalem (Umujyi wa Kera wa Yeruzalemu) na Western Wall, hamwe mu hantu hafite amateka akomeye kandi hafatwa nk'ahera ku Isi.
Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko 8% by'abagore bafite hagati y'imyaka 15 na 49 bahuye n'ihohoterwa rishingiye ku gukubitwa mu gihe bari batwite.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda RDF, Brig Gen Patrick Karuretwa, yatangaje ko kuba Ingabo za RPA zitarigeze zihorera ku ngabo za zatsinzwe (Ex-FAR) nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari icyemezo gikomeye kandi gisaba ubushishozi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko kurangwa n’indangagaciro ziboneye mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Mu gihe imirwano ikomeje kubica mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ridateze kuva ku butaka bwa Congo, rivuga ko abarigize ari abanyekongo bafite uburenganzira busesuye ku gihugu cyabo nku bwabandi baturage bose.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig Gen Patrick Karuretwa, yashimangiye akamaro ko gushyiraho ingamba z'ubwirinzi ku Rwanda, avuga ko zitazavaho hakiri abifuza kurugirira nabi, ahubwo ko zishobora kugenda zihinduka bitewe n’uko ibintu bihagaze.
Ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage mu Rwanda (RDHS) bwa 2025 bugaragaza ko umubare w’impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu ugenda ugabanuka aho mu myaka 25 ishize zagabanutse ku rugero rungana na 81.6%.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yatangaje ko kuvanga Ingabo za RPA zari zimaze gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu n’iza FAR bari bahanganye byatanze ubutumwa bukomeye ku Banyarwanda ko ikibazo atari umusirikare urwana ahubwo ko ari imiyoborere mibi.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije umukinnyi Boris Gbenou ukomoka muri Repubulika ya Centre Africa, ukina asatira izamu anyuze ku ruhande gusa akaba nta kipe yari afite
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'umukino wa basketball mu bagabo yatsinzwe n'ikipe y'igihugu ya Nigeria amanota 106-62 bituma irangiza imikino 6 yose yo mu itsinda C mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi itsindwa