Inkuru Nshya

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2026, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yahuye n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa volleyball mbere y’uko ihaguruka mu Rwanda yerekeza i Nairobi muri Kenya ahazabera Igikombe cy’Afurika, CAVB Women’s Nations Championship.
Biravugwa ko Nikita Gicanda Valvelde ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yatawe muri yombi nk’uko byatangajwe na Radiyo SK FM.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Sandja Bulaya Moise wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yashyize umucyo ku kibazo cy’umunyeshuri Uwamariya Leontine, wabaye uwa mbere mu bizamini ariko ntabashe kwitabira ibirori byo gutangaza amanota byabereye i Kigali ku wa 20 Kanama 2026.
Muhoza Eric ni we wegukanye isiganwa ngarukamwaka ry’amagare rya Umusambi Gravel Race 2026 mu bagabo, ryabereye kuri uyu wa Gatandatu mu turere twa Gicumbi na Burera.
Nyuma y’amasaha 30 abahize abandi mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’ayisumbuye babonye ibihembo byabo nibwo Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, yashyikirije Uwamariya Leontine wabaye uwa mbere muri 'Tronc Commun' ibihembo bye, nyuma y’impaka nyinshi zari zikomeje ku mbuga nkoranyambaga.
Ikipe ya Mukura VS ikomeje kubaka ikipe izahagararira neza umwaka w’imikino wa 2026/27, aho yasinyishije Umunya-Uganda Hussein Ssenoga amasezerano y’imyaka ibiri.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, watangiye ibiganiro bigamije guhuza uburyo ibiribwa n’ibinyobwa bigenzurwa mu bihugu biwugize, mu rwego rwo korohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Umuyobozi mukuru w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira (IOM), Amy Pope uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda, yashimangiye ko u Rwanda rwatangaje uburyo bwiza bwo kwakira no kwita ku bimukira, asaba ibindi bihugu kubwigiraho.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibyakomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyagiranye amasezerano y’ubufatanye na Connect for Impact Advisory Group (C4Impact), mu rwego rwo guteza imbere no kongera agaciro ibikomoka ku buhinzi no gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.