Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatamaje uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, wavuze ko ihuriro rya AFC/M23 ari ryo rigaba ibitero ku Banyamulenge batuye mu Minembwe no mu nkenegero zaho nyamara ibyo bayishinja ari ibikorwa by’ingabo za Leta (FARDC), zifatanyije n’iz’u Bbarundi, FDLR na Wazalendo.