Inkuru Nshya

Umuhanzi w’umuraperi wanakunzwe cyane mu biganiro, Sky 2 Wabagahe, yavuze uko yagize ubumuga bw’ijisho akabagwa inshuro 3 abitewe n’ubukana bukabije bw’inzoga y’icyuma yanywaga.
APR FC yatsinze Al Merreikh SC ibitego 3-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Tennis mu bagore yatahanye umwanya wa 4 mu irushanwa rya Billie Jean King Cup Africa Group IV bituma itabasha kubona itike yo kuzamuka mu cyiciro cya gatatu (Group III) kizakinwa umwaka utaha.
Igihe cy’impeshyi kirangwa n’izuba ryinshi ritera bimwe mu byatsi biri mu mashyamba kuma, bigatuma ibyago by’amashyamba byo gufatwa n’inkongi z’umuriro byiyongera.Ikigo gishinzwe amashyamba mu Rwanda (RFA) kirakangurira abaturarwanda bose kwitwararika birinda ibikorwa ibyo ari byo byose byateza inkongi.
Umwongereza Nicholas de-Long yagizwe ushinzwe iterambere ry'umupira w'amaguru mu bakiri bato mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
Rutahizamu uca ku mpande w'umunyarwanda Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda yamaze kumvikana n'ikipe ya Jwaneng Galaxy FC ikina icyiciro cya mbere muri Botswana aho agiye kuyerekezamo nyuma yo gutandukana na APR FC.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko guhagarika ikorwa n’icuruzwa ry’inzoga gakondo nk’ikigage, inzagwa n’ubushera bishobora gutuma barushaho gukomeza kunywa inzoga zitemewe zinjizwa mu gihugu ziturutse mu bihugu by’abaturanyi.
Tariki 17 Kanama 2022 nibwo inkuru mbi y’akababaro yatashye mu matwi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko umwe mu bahanzi bari bagezweho ndetse ufite ubuhanga mu muziki, Yvan Buravan, yitabye Imana azize uburwayi bwa kanseri yari amaranye iminsi.
Umuhanzi uri mu bakomeye mu Burundi yatangaje ko agiye gushyira hanze umuzingo w’indirimbo 14 (Album) izagaragaraho umuhanzi w’umunyarwanda Kenny Sol mu ndirimbo bakoranye yitwa ‘Let Me Know’.
Mu kiganiro yahaye uru rubyiruko, Kayumba Uwera Marie Alice, umuyobozi ushinzwe ubumwe n’ubudaheranwa muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yabasabye gufata iri torero nk’umwanya wo guhuza ubumenyi n’ubuhanga bakuye mu mashuri n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.