Inkuru Nshya

Ikipe ya Mukura VS ikomeje kubaka ikipe izahagararira neza umwaka w’imikino wa 2026/27, aho yasinyishije Umunya-Uganda Hussein Ssenoga amasezerano y’imyaka ibiri.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, watangiye ibiganiro bigamije guhuza uburyo ibiribwa n’ibinyobwa bigenzurwa mu bihugu biwugize, mu rwego rwo korohereza ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Umuyobozi mukuru w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira (IOM), Amy Pope uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda, yashimangiye ko u Rwanda rwatangaje uburyo bwiza bwo kwakira no kwita ku bimukira, asaba ibindi bihugu kubwigiraho.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibyakomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyagiranye amasezerano y’ubufatanye na Connect for Impact Advisory Group (C4Impact), mu rwego rwo guteza imbere no kongera agaciro ibikomoka ku buhinzi no gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda ku isoko mpuzamahanga.
Guverinoma y’u Rwanda yasobanuriye abahagarariye ibihugu by’amahanga mu Rwanda ingamba ikomeje gushyira mu bikorwa zo guhangana n’ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no gukomeza kubaka umuryango ushoboye guhangana n’ibibazo bishobora kuwugariza.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yabwiye UMUNOTA.COM ko uyu mugabo ucyekwaho kwica umugore we yatawe muri yombi"
Ikipe ya Rayon Sports y'abagore yatangiye imikino ya CECAFA yo gushaka itike ya CAF Women's Champions League igwa miswi na Mafunzo WFC yo muri Zanzibar 0-0.
Col.Rdt Nshimiyimana Augustin, wahoze mu mutwe wa FDLR, avuga ko yagezemo mu 1997 akiri umusore, ariko nyuma y’imyaka isaga 20 yamaze mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamupfiriye ubusa aza kubona ubuzima ageze mu Rwanda mu 2021
Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gufungura buhoro buhoro amasoko y’amatungo aho yahereye mu turere tune two mu Ntara y’Uburasirazuba, nyuma y’uko icyorezo cy’indwara y’ubuganga (Rift Valley Fever - RVF) kigabanutse muri utwo turere.
Ku Cyumweru tariki 23 Kanama 2026 nibwo ikipe ya Aston Villa izambara bwa mbere umwambaro wanditse “Visit Rwanda” muri Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League, nyuma y’uko igiranye amasezerano n’u Rwanda.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka