Inkuru Nshya

Muri iki gitondo, Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Diakhar Faye, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yirukanye abayobozi babiri bo mu kigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) n’umwe wo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).
Perezida wa  Sénégal, Bassirou Diomaye Faye yageze mu Rwanda   ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, yakirwa na mugenzi w’u Rwanda, Paul Kagame.
inisitiri w'Ubuzima , Dr NSANZIMANA Sabin, yagaragaje ko Umuryango uhuza Ibikorwa by’Amavuriro ya Kiliziya Gatolika n’ay’andi matorero ya Gikirisitu BUFMAR, yagize uruhare mu kuzamura ikizere cyo kubaho mu Banyarwanda
Valens Uwineza yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’Ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), asimbuye Dominique Habimana uherutse kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rwasabye aba ‘Agent’ ba Mobile Money (MOMO) kuba maso, bakagira amakenga ku bantu babasaba kubabikuriza amafaranga bakoresheje nimero zabo za telefoni, kuko hari ubujura bubakorerwa batabizi.
Minisitiri w'Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yibukije abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda kuzirikana ko ari bo mbaraga z’igihugu, bagakoresha neza ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu.
Mu karere ka Kayonza, mu Murenge wa Murama, imvura ivanze n’umuyaga n’umuvu, byishe abantu batandatu , inasenya inzu zirenga 22.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no kurengera umwana ,NCDA, cyagaragaje ko  hakiri icyuho cy’ubumenyi bucye mu bakora mu  ngo mbonezamikurire bityo bikadindiza iterambere n’imikurire y’umwana.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka