Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko kuba amatike y’indege muri Afurika ahenda cyane ahanini biterwa n’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, imisoro n’amahoro y’ibibuga by’indege ndetse n’izindi nzitizi zituma ibiciro by’indengo zo mu kirere bihenda.