Inkuru Nshya

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye itsinda ry’abajyanama bakuru mu by’imyemerere bakorera mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Umuhanzi David Adeleke benshi bazi nka Davido waherukaga mu Rwanda mu Ukwakira 2023, agiye kugaruka gutaramira Abanyarwanda, tariki ya 5 Ukuboza 2025, mu rugendo rw'ibitaramo bizenguruka Isi, byo kumenyekanisha album nshya yasohotse mu ntangiriro z'uyu mwaka yise '5ive'
Minisitiri w'Urubyiruko, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimiye urubyiruko rw'abakorerabushake uruhare rugira mu iterambere ry'igihugu, arusaba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza, kwitanga no gusigasira ibyagezweho
Umutwe wa MRDP-Twirwaneho wigaruriye agace ka Marunde gaherereye hagati ya Mikenke na Kigazura muri Segiteri ya Itombwe, teritwari ya Mwenga, uhirukanye ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR na Wazalendo
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo gikora ishoramari cyo mu Bushinwa, hagamijwe gukomeza ubufatanye mu bucuruzi n’ikoranabuhanga hagati y'impande zombi
Soldat Mbale Hafashimana  witandukanyije na FDLR avuga ko uyu mutwe wagiranye amasezerano n’ingabo za leta ya Congo,FARDC, ndetse ko iki gisirikare cyabafashaga mu buryo butandukanye,agasaba abakiri mu mashyamba gutaha ,bakaza kubaka igihugu.
U Rwanda rwakiriye imiryango 69 igizwe n'Abanyarwanda 223, batahutse nyuma y'imyaka myinshi batuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC
Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko Banki y'Isi yabaye umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere uburezi, aho hamaze kubakwa ibyumba by'amashuri birenga 11,000 hirya no hino mu gihugu, byafashije mu kugabanya ubucucike mu mashuri yo mu byaro