Inkuru Nshya

Umuhanzi Weasel Manizo wamamaye mu itsinda rya Goodlife muri Uganda, yateye imitoma umugore we Teta Sandra ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko yafashe abantu 11 bakekwaho ibikorwa by’ubujura aho  bategaga nijoro abaturage, bakabambura ibyabo.
Si rimwe Si kabiri uzumva batera urubwa abakobwa b’ibizungerezi ngo ntabwo bajya bamenya ibijyanye n’umupira ngo ndetse n’iyo bakoze agashya bakabimenya akenshi bafana amakipe abakunzi babo bafana.
Perezida wa Repubulika ihararanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi  yongeye gushinja u Rwanda umugambi wo kwiyomekaho igice cy’Iburasirazuba .
Icumbi ry’Ikigo cya IWE (Institute Women for Excellence cyigamo abanyeshuri 150 b’abakobwa gusa giherereye mu Karere ka Rwamagana, ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirakongoka.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangiye uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama ya kabiri yiga ku Iterambere ry’Abatuye Isi ‘World Summit for Social Development’.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko imaze gufata abantu 11 bakekwaho ibikorwa by’ubujura bw’inka , bagiye bakora mu bihe bitandukanye mu mujyi wa Kigali .
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,yatangaje ko Leta ye igiye gusubukura ibiganiro n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwe,anemeza ko agiye kuzahurira na mugenzi we w'u Rwanda Paul Kagame i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umuhuzabikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, Corneille Nangaa yanenze bikomeye icyemezo cya Perezida Felix Tshisekedi cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, yerekana ko abaavuga igiswahili bakeneye uburenganzira bwabo aho kubafata nk’abasabirizi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abagabo batatu bakurikiranyweho kugura no kugurisha amahembe y’inzovu afite ibilo 20 aturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ajyanywe kugurishwa ku Mugabane wa Aziya.