Inkuru Nshya

Bisa nkaho bimaze kumenyerwa ko iyo aba bombi batarwanye ngo baremane inguma biba ari ibidasanzwe
U Rwanda na Hongrie byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere siporo.
Vital Kamerhe wari Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye kuri uwo mwanya nyuma yigitutu yari amaze igihe ashyirwaho n’Abadepite bo muri iki gihugu.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi(MoYA), ifatanyije n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi,UNESCO,ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, bari gukora ibarura ry’abahanzi bo mu Rwanda.
Ku cyumweru tariki 21 Nzeri 2025 nibwo i Kigali mu Rwanda hatangiye Shampiyona y’Isi y’amagare 2025 , rikaba ari irushanwa ribereye ku mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere mu myaka 103 rimaze ribayeho.
Imirwano ikomeye yongeye kubura i Mpety muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika iharanira demukarasi ya Congo n’iza Alliance Fleuve Congo, AFC/M23.
Minisitiri w’Intebe ,Dr Nsengiyumva Justin,uri gusura uturere tw’Intara y’Amajyepfo, yeretswe inyungu yitezwe mu nyubako y’ubucuruzi, Huye Trading Company, izuzura itwaye miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Soderqvist Jakob ukomoka muri Sweden yegukanye gusiganwa n'igihe mu bahungu batarengeje imyaka 23 y'amavuko, mu isiganwa ry'umunsi wa kabiri wa Shampiyona y'Isi y'Amagare.
Abahinzi b’icyayi  bo mu karere ka Nyaruguru, mu Ntara y’Amajyepfo, babwiye Minisitiri w’Intebe,Dr Nsegiyumva Justin ko bakigorwa no kugeza umusaruro wabo ku isoko ahanini bitewe n’ikibazo cy’umuhanda.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20, yatsinzwe na Nigeria igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi.