Inkuru Nshya

Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, yatanze impamyabumenyi z'Icyiciro cya mbere cya Kaminuza n'iz'Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ku bapolisi 38 barimo Abanyarwanda 23 na 15 baturutse mu bihugu by'amahanga barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi y'u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri MINUBUMWE, Uwitonze Mahoro Eric, yatangaje ko Guverinoma yihaye gahunda yo kongera imbaraga mu kwigisha abaturage ububi bw’imvugo zibiba urwango, ndetse no gukorana n’izindi nzego mu kumenya, gukurikirana no guhana abagaragarwaho no gukwirakwiza izo mvugo
Ku munsi nk’uyu, tariki ya 19 Kamena 1994, interahamwe zari zikomeje umugambi wo kwica Abatutsi hirya no hino mu gihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi, yavuze ko umubano hagati y’u Rwanda n’Ubwami bw’u Bwongereza ukomeje kurangwa n'ubufatanye bugamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ndetse n’iterambere rirambye
Itsinda rya Ofisiye Bakuru baturutse mu Ishuri rya Gisirikare muri Kenya (Kenya Military Academy), riyobowe na Col E. L. Lovega, uyu munsi ryasuye icyicaro Gikuru cy’Ingabo z'u Rwanda rinagirana ikiganiro n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare akaba n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bwa MINUSCA, bahawe imidali y’ishimwe ya Loni mu rwego rwo kubashimira ubwitange, ubunyamwuga n’uruhare bagize mu guteza imbere amahoro n’umutekano muri icyo gihugu
U Rwanda na Afurika y’Epfo byafashe umwanzuro wo kongera kubaka no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ikigo gicukura amabuye y’agaciro mu Rwanda, Trinity Metals, yatangaje ko umusaruro wa tungsten icukurwa mu kirombe cya Nyakabingo ugeze ku rwego rutanga 20% by’ikenerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muhoozi yahosheje amakimbirane yari amaze iminsi hagati y'umuhanzi wo muri Uganda, Moses Ssaali uzwi nka Bebe Cool, na Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, amusaba gukemura iki kibazo mu bwumvikane

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka