Inkuru Nshya

Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta uri mu ruzinduko rw'akazi mu Misiri, yasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga Amahugurwa ku mitwe y'Ingabo zihariye.
Igihe cy’igisibo ku Bayisilamu ni umuhango umaze ibinyejena by’imyaka wizihizwa ndetse ufatwa nk’igihe cyiza cyo kongera kwiyegereza no gutakambira Allah (Imana) bayisaba ko yaborohereza ari nako bakora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abakene, gusura abarwayi n’ibindi.
Rayon Sports yatsinze City Boys yo mu cyiciro cya kabiri, ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko mu 2025 ibikorwa by’ubucuruzi biterwa inkunga n’iyi pariki byinjije agera kuri  555,242$ asaga miliyoni 800 Frw asaranganywa abagera ku 1200 bibumbiye mu makoperative atandukanye ayituriye.
Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi mu Rwanda (RWB) ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, (AfDB), batangije umushinga uzatwara miliyoni icyenda z'amadolari, ugamije guhangana n'ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere mu ntara y'Iburengerazuba.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yifatanyije n'abagize Ihuriro ry’Abacuruzi b’abanyaburayi (EBCR) , mu birori byo gutaha ku mugaragaro ambasade ya Denmark mu Rwanda .
Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva ku wa 16 Gashyantare 2026, yakiriye Ambasaderi Belén Calvo Uyarra, uhagarariye Umuryango w'Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje cyatangiye kubaka inyubako zigezweho zizajya zumishirizwamo umusaruro w’ibitunguru n’urusenda, mu rwego rwo kugabanya iyangirika ry’umusaruro wabyo mu gihe na nyuma biri gusarurwa.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka