Inkuru Nshya

Umunyamakuru Niyigaba Clement wamamaye nka DC Clement mu itangazamakuru ry'imyidagaduro mu Rwanda yasabye imbabazi yemeza ko ibyo yakoze yabitewe n'uburakari ahamya ko ari ubwa mbere n'ubwa nyuma akoze ibyamugejeje mu buroko.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yavuze ko nyuma y’imikino ya FIFA Series yaberaga i Kigali yasize u Rwanda ruyitwayemo neza hari abandi bakunnyi bashya bazahamagarwa bakiyongera ku bandi bahamagawe bwa mbere mu Mavubi.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwahamije uwari Gitifu w'Umurenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara witwa Gatongore James, icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, ahanishwa gufungwa imyaka irindwi n'amezi atandatu
Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika izwi mu gutegura amafunguro yihuse azwi nka 'Fast Food', yiganjemo inyama z’inkoko, KFC, yongeye gufungura imiryango nyuma y’iminsi iri mu mavugurura
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe, yagaragaje ibyishimo n’ishimwe ku ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Léopards, nyuma yo kubona itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Amb.Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington tariki ya 04 Ukuboza 2025 ridakwiye kuguma mu magambo, rigomba guherekezwa n’ibikorwa bifatika bigamije kugarura umutekano urambye mu Karere
Umuhanzi Diez Dola uri mu bahagaze neza mu muziki Nyarwanda wo muri iyi minsi, ari mu byishimo nyuma y’uko indirimbo ye nshya “Extra Stamina’ , ikoze agahigo ko kurebwa n’abarenga miliyoni imwe mu minsi 12 yonyine.
U Rwanda rwafunguye icyicaro cya Ambasade yaryo ya mbere muri Algeria, intambwe ikomeye mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi no gushyigikira gahunda ya 2063 y’Umuryango wa Afurika