Inkuru Nshya

Minisitiri w’uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko imyitwarire mibi,irimo urugomo, ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu mashuri byose bigiye kurwanywa ku buryo bukomeye, mu rwego rwo gutuma amashuri aba ahantu hatekanye kandi hafasha abanyeshuri kwiga neza.
Inzoga si ikintu umubiri w’umuntu ukenera kugira ngo ukore neza, ahubwo ni ikinyabutabire gishobora kuwugiraho ingaruka zikomeye, bityo uwabishobora yazireka cyangwa akazigabanya
Umunyamakuru Murindahabi Iréné yasabye anakwa Nishimwe Liliane mu birori by’ubukwe byabereye ku Gisozi muri Intare Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026.
Umunyamakuru w’imikino kuri B&B Kigali FM, Abel Deus Kwizera uzwi nka Cardinale yasabye anakwa Sandrine Mukabutera mu birori byabereye muri Don De Dieu Garden Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026.
Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0 naho Al Merrikh yo muri Sudani itsindwa na Gicumbi FC igitego 1-0 mu mikino ya gicuti yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kanama 2026.
Abakirisitu barenga ibihumbi 80 baturutse mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bateraniye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, mu kwizihiza umunsi mukuru wa Asomusiyo.
Abahinzi b’imboga mu Ntara y’Amajyepfo barasaba Leta kongera ibyumba bikonjesha bibafasha kubika umusaruro, bavuga ko kubura ahantu hahagije ho kuwubika bituma hari umusaruro wangirika ukanagurishwa ku giciro gito.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin yifurije Abakristu umunsi mwiza w’Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo abasaba kwishima ariko bakarinda ubuzinzi nk’uko ijambo ryo muri Bibiliya ribivuga.
Umuryango wa Honorable Donatille Mukabarisa, uherutse kwitaba Imana, washyikirije Ibitaro bya Butaro miliyoni 13 Frw, agamije gufasha abarwayi ba kanseri batishoboye. Aya mafaranga yakusanyijwe nyuma y'icyifuzo Donatille yari yaratanze ko amafaranga yari gukoreshwa mu kugura indabyo zo kumuherekeza yazahinduka inkunga yo gufasha abarwayi.
Ectopic pregnancy iba igihe intanga ngabo igiye igahurira n’intanga ngore ahatari mu mura, cyane cyane mu muyoboro w’intanga. Iyo inda ikomeje gukurira aho, umuyoboro ushobora guturika ku buryo mu gihe umuntu atabonye ubuvuzi bwihuse ashobora no kuhasiga ubuzima.