Inkuru Nshya

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva yagaragaje ko urugendo rw’u Rwanda rwo kongera kubaka Igihugu no kugiteza imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwashingiye ku miyoborere myiza n’icyerekezo cyatanzwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame
Mu gihembwe cya mbere cya 2022 umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari kuri miliyari 3.101 Frw, mu 2023 urazamuka ugera kuri miliyari 4.031 Frw, mu gihembwe nk’icyo cya 2024 wakomeje kuzamuka ugera kuri miliyari 5.541 Frw, naho mu 2025 wageze kuri miliyari i 5.276 Frw mu gihe mu 2026 wiyongeye ukagera miliyari 6.346 Frw.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryahagaritse Ntore Habimana na Axel Olenga Mpoyoi, banze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu mu mikino yo guhatanira itike yo gukina igikombe cy’Isi
Amakipe y’Ingabo z’Igihugu ya karate arimo ya APR n’Ikipe ya Karate y’Ingabo zidasanzwe  (RDF Special Forces) bifatanyije n’andi makipe atandukanye yo mu Rwanda mu bagabo n’abagore, mu Irushanwa rya Karate ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 199.
Ihuriro rya Rukomo Investment Gateway ryatangaje ko hagiye gushorwa amafaranga arenga miliyari 5 Frw mu kubaka Santire ya Rukomo, ifatwa nk'izingiro ry'ubucuruzi mu Karere ka Gicumbi
Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yerekanye ko kwihuza kwa za SACCO ku rwego rw’Uturere byatangiye gutanga umusaruro ku baturage binyuze mu igabanuka ry’inyungu ku nguzanyo zitangirwa muri ibi bigo.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye Abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa ingengabitekerezo y'urwango n'amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko ari imwe mu nzira zo gukumira ko amateka mabi yasubira
Ikipe y'Umurenge wa Masaka yegukanye 'Umurenge Kagame Cup 2026' mu mupira w'amaguru mu bagabo itsinze Nyarugenge ibitego 6-3 ku mukino wa nyuma, mu gihe mu bagore cyegukanywe n’Umurenge wa Mahembe yo mu karere ka Nyamasheke yatsinze Kacyiru penaliti 5-4.