Raporo y'Ubugenzuzi Bukuru bw'Imari ya Leta bw'umwaka w'ingengo y'imari warangiye tariki 30 Kamena 2025, igaragaza ko hakiri icyuho gikomeye ku mikoreshereze y'ibitabo Leta iba yatanze mu mashuri kuko bikoreshwa ku kigero kiri hasi cyane ibishobora guhungabanya ireme ry'uburezi.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis agaragaza ko hari imishinga idindira bigatera igihombo kuko iba itegerejweho ibisubizo mu kwihutisha bukungu bw'igihugu.
Ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, Perezida Kagame uri muri Botswana, yagiranye ikiganiro cyihariye na mugenzi we w'iki gihugu, Duma Boko, cyakurikiwe n'isinywa ry'amasezerano atandatu.
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yasuye uruganda runini rufite ikoranabuhanga rya mbere ku Isi mu gutunganya Diyama ruherereye mu mujyi wa Gaborone, muri Botswana
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro w’inganda wiyongereyeho 6.2% muri Werurwe 2025, ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu mwaka ushize wa 2025 mu gihe impuzandengo y'izamuka ku mwaka yari 6.3%.
Nyuma y'igihe kigera ku mwaka bihwihwiswa ko Kimenyi Yves watandukanye n'umugore we Muyango Claudine, yaba ari mu munyenga w'urukundo n'umukunzi we mushya, kera kabaye Kimenyi yaje kubyemeza ku mugaragaro.
Uyu munsi nk’uyu, tariki ya 7 Gicurasi 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko kuri iyi tariki bamwe mu banyeshuri bo muri Groupe Scolaire Marie Merci I Kibeho bagize uruhare mu kwica Abatutsi.
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS), rwatangaje ko Uzaramba Karasira Aimable byari byitezwe ko agomba kurekurwa nyuma yo kurangiza igifungo yari yarahawe, yapfuye kuri uyu wa 07 Gicurasi aguye mu bitaro bya Nyarugenge.
Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga