Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa kudasiga i Gabiro indangagaciro n’ubumenyi rwahawe, ahubwo rukabijyana mu miryango, ku mashuri, ku kazi no mu baturanyi, kugira ngo bibafashe guhangana n’ibishuko n’ibibarangaza birangwa muri iki gihe.