Inkuru Nshya

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ryigaruriye uduce tune duherereye muri teritware za Mwenga na Walungu mu ntara ya Kivu y'Epfo.
Umunya-Espagne, Ostiz Taco Paula yegukanye umudali wa Zahabu mu Bangavu basiganwa mu muhanda ku munsi wa karindwi wa Shampiyona y'Isi y'Amagare
Rwanda na Brazil byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu buvuzi bw’indwara z’umutima, impyiko, imitsi n’amagufa, kubaga ubwonko n’imitsi, kubaga hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindi.
Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Juliana Muganza, yayoboye Inama y’Ubucuruzi yahuje u Rwanda na Slovenia, mu rwego rwo kunganira Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare ku muhanda ya UCI 2025 ikomeje kubera mu Rwanda.
Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi na bagenzi babo bo muri Kazakhstan.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025 nta muganda rusange uzaba mu Mujyi wa Kigali, hagamijwe gukomeza gushyigikira shampiyona y’Isi y’Amagare.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibihugu by’amahanga, bidakwiye gukoresha inkunga n’ubufasha mu kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu.
Uwiyita MUSECOBAE ku mbuga nkoranyambaga nka X , yatabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, na Polisi, kumufasha kumwishyuriza akabari kitwa Velvet Kigali , gaherereye mu karere kaKicukiro, ashinja kumwambura amafaranga.
Mu gihe Shampiyona y’Isi y’amagare irimbanyije i Kigali, uko abasiganwa bazenguruka umujyi, mu kirere hagaragara indege za kajugujugu,ku butaka naho hari imbangukiragutabara ndetse na moto byose bigamije gutanga ubutabazi bw’ibanze mu gihe haba hari ugize ikibazo.