Inkuru Nshya

Umujyi wa Kigali wafunze by’agateganyo inyubako y’Inkundamahoro, usaba abayikoreramo gukemura ibibazo by’isuku, umutekano no kubungabunga ibidukikije nk'uko byagaragajwe n’ubugenzuzi
Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura, ihamagarira Abanyarwanda baba muri icyo gihugu gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda, nubwo baba hanze y’igihugu.
Ikipe ya Al Hilal SC Omdurman yatangaje ko yamaze gusinyisha umutoza w'umudage Josef Zinnbauer nk'umutoza wayo mushya mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 9 Kanama 2026, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro mushya ukomoka muri Côte d'Ivoire witwa Mohamed Ouattara uheruka gutandukana n'ikipe ya Damascus Al-Ahli Club yo mu cyiciro cya mbere muri Syria.
Ikipe ya APR FC yatsinze ikipe ya Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Sitade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Umunyamabanga mukuru wungirije w'umuryango FPR Inkotanyi ,Hon. Gasana Stephen kuri uko Cyumweru yitabiriye inteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyepfo yateraniye ku cyicaro cyawo kiri mu karere ka Nyanza
Kuri iki Cyumweru, ubuyobozi bw'akarere ka Rulindo n'ubwa Gatsibo ku bufatanye n'inzego z'umutekano n’abaturage bahuriye mu gikorwa cyo kumena inzoga zitujuje ubuziranenge ziherutse gukurwa ku isoko zagiye zifatirwa mu mirenge itandukanye.
Kuri iki cyumweru abatuye mu mujyi wa Kigali bazindukiye muri Siporo Rusange izwi nka CarFreeDay, hagamijwe kubungabunga ubuzima bwabo.
Abashoferi b’amakamyo bakorera mu cyanya cy’inganda cya Kigali giherereye i Masoro, mu karere ka Gasabo, baravuga ko kubura ahantu hagenewe guparika amakamyo bikomeje kubateza imbogamizi, kuko bisaba guparika mu muhanda.
Urwego rw’u Rwanda rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko igice cy’uruganda rwa Sina Gerard gikora ibinyobwa bisembuye cyafunzwe, nyuma y’uko hamenyekanye ko hari ibinyobwa byakorwaga bitujuje ubuziranenge busabwa.