Inkuru Nshya

Guverinoma ya Kambanda yakomeje gushaka uburyo bwo guha abaturage imbunda n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kwihutisha Jenoside, ifata icyemezo cyo gutegeka abacuruzi kugura imbunda zabo bwite bakoresha mu bwicanyi n’izo bagurira abaturanyi. Byari mu mugambi wa Jenoside utihishiriye kandi Guverinoma niyo yabaga iwuyoboye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kuba umubano w’u Rwanda na Congo utazahuka biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo izishingiye ku mateka y’ibihugu byombi ndetse n’izishingiye ku Banye-Congo ubwabo
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 12,9% muri Gicurasi 2026 ugereranyije n’ukwezi nk’uko muri 2025, kivuye kuri 13% cyariho muri Mata 2026.
Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwatangiye kuburanisha mu bujurire Umunyarwanda Dr. Eugène Rwamucyo, wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 27 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu mukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Chad, ufite uburebure bwa 1.99 m, yakiniraga Casric Stars FC yo muri Afurika y'Epfo kuva muri Mutarama 2025. Mbere yaho yakiniye CR Bernoussi muri Maroc, Colombe Sport na Apejes FC zo muri Cameroun.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yatangaje ko u Rwanda ruri mu mushinga wo kongera ingano y’isukari ikorerwa imbere mu gihugu ukava ku 10% ukagera kuri 50%, aho biteganyijwe ko bizagerwaho mu gihe cy’imyaka ine
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro itsinda ry’abanyamuryango 19 b’Umuryango Mpuzamahanga uhuza abayobozi b’ibigo n’abashoramari rya Young Presidents’ Organization
Umusore w’imyaka 22 y’amavuko, wakekwagaho kwica se nyuma yo gucika inzego zamuhigaga bukware,na we yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye.
Samuel Dusengiyumva, yashimangiye ko umwanya wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe gikomeye gifasha Abanyarwanda gusubira mu mateka mabi yaranze ubuyobozi bw’u Rwanda, bikaba byaragejeje ku Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi no gushimangira ko Jenoside itazongera ukundi