Inkuru Nshya

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) cyizihije isabukuru y’imyaka 20 kimaze gishyizweho, hibandwa ku rugendo rwacyo rwo kubaka igihugu cyihanganira imihindagurikire y’ibihe, kurengera ibishanga no gushyiraho politiki zifasha u Rwanda guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere
Mu rwego rwo Kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi b’umuryango FPR Inkotanyi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange mu karere ka Ngororero
Abaturage bo mu Karere ka Gakenke Umurenge wa Karambo barishimira ko huzuye ikiraro cyo mu kirere cyitezweho koroshya ubuhahirane n’imigenderane hagati y’abaturage.
Kuri uyu wa Kane ba Ofisiye bakuru ba RDF barimo Lt Col Pacifique Kanyandekwe na Maj John Muhikira barangije amasomo yabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Karen muri Kenya.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro w’inganda wiyongereyeho 0.7% muri Mata 2025, ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu mwaka ushize wa 2025, mu gihe impuzandengo y’izamuka ku mwaka yari 6.5%.
Ikipe ya Rayon Sports FC yamaze kwinjira mu isko ry’igura n’igurisha muri iyi mpeshyi ya 2026, yibikaho intwaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026/27, n’imikino ya CECAFA Kagame Cup yegereje.
Ambasade ya Leta Zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda yizihije imyaka 250 ishize zibonye ubwigenge , ukaba ari n’umwaka wa 64 u Rwanda na Amerika bimaze mu bufatanye.
Banki y’u Budage ishinzwe Iterambere (KfW) yatanze inkunga ya miliyoni imwe y’Amayero, ku muryango wa Afurika yo mu Burasirazuba, izifashishwa mu bikorwa byo kurwanya iki cyorezo
Inyubako ya TIC TAC Boutique Hotel iherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Kagari ka Kamatamu, yafashwe n'inkongi y'umuriro
Mu gihe agakiriro ka Gisozi gakunze guhura n’ibibazo birimo kwibasirwa n’inkongi,umujyi wa Kigali uvuga ko aka Gakiriro gakwiye kwimurwa kakajyanwa ahandi hantu hisanzuye .

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka