Inkuru Nshya

Ubuyobozi w'ikipe ya Gasogi United, bwatangaje ko bugeneye intebe y'icyubahiro (VVIP) nk'igimbo cyo kutaboneka mu kibuga Kwa Ndikumana Asumani wa Rayon Sports, utazabasha gukina umukino uzabahuza.
Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino w'Amagare (FERWACY) ryatangaje ko ryiteguye gufasha Nsengimana Jean Bosco,watwaye isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda, ariko nyuma aza kuva mu mukino w’amagare.
Igitaramo cy’urwenya Gen - Z comedy Show ni kimwe mu bitaramo bimaze kubaka izina ahanini biturutse ku buryo gihuriza hamwe : urwenya,umuziki ndetse n’ubundi buzima bw’abatura Rwanda.
Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, uri mu ruzinduko rw'akazi mu Intara y'Amajyepfo, yasuye ibikorwa bitandukanye bizanira iterambere aka Karere birimo uruganda rwa Nyiramugengeri n'ahantu hororerwa amafi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi bahagarariye isinywa ry’amasezerano agamije guteza imbere ibijyanye no gucunga umutungo w’amazi,ubukungu n’ubucuruzi, gusangira ubutaka hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi,imiturire guteza imbere ishoramari.
Mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro ya 80 (UNGA80), u Rwanda rwagaragaje ko rwatangije imishinga itandukanye y'ikoranabuhanga igamije kurinda no kubungabunga amakuru.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE,  Bizimana Jean Damascene yasabye urubyiruko kurwanya abagoreka amateka y'u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo bakabanyomoza.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Feleix Tshisekedi, yabwiye abitabiriye Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) i New York, ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akwiriye guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel kubera uruhare rwe mu gushaka amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari n’ahandi ku Isi.
U Rwanda rwashyizeho ku mugaragaro itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, ryemerera bwa mbere uburyo bwo gutwitira undi (surrogacy) ariko rigena amabwiriza akomeye kugira ngo iyi serivisi ikorwe mu buryo bwemewe n’amategeko.