Inkuru Nshya

Uwiyita MUSECOBAE ku mbuga nkoranyambaga nka X , yatabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, na Polisi, kumufasha kumwishyuriza akabari kitwa Velvet Kigali , gaherereye mu karere kaKicukiro, ashinja kumwambura amafaranga.
Mu gihe Shampiyona y’Isi y’amagare irimbanyije i Kigali, uko abasiganwa bazenguruka umujyi, mu kirere hagaragara indege za kajugujugu,ku butaka naho hari imbangukiragutabara ndetse na moto byose bigamije gutanga ubutabazi bw’ibanze mu gihe haba hari ugize ikibazo.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije, DGPR [Democratic Green Party of Rwanda]ryafunguye ibiro bishya mu karere ka Rwamagana.
Umunya Slovenia Tadej Pogačar yavuze ko kuba Remco Evenepoel yaramuciyeho agatsinda irushanwa , nawe byari nko kwihorera ku byamubayeho muri Tour de France ubwo yafatiwe na Jonas Vingegaard ku musozi mu gusiganwa ku gihe (TT).
U Rwanda na  RDCongo bongeye kwemeranya umugambi uhuriweho n’ibihugu byombi wo kurwanya umutwe w’Iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi .
Abantu batandukanye bacitse ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kubona umukobwa wambaye umwenda w’umuryango utabra imbabare ( Croix Rouge) agaragara asa nk’uha nimero ya telefoni umukinnyi witabiriye shampiyona y’Isi y’Amagare.
Guverinoma y’u Rwanda n’ubwami bwa Maroc, basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere.
David Lapartient yongeye gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino w'Amagare ku Isi (Union Cycliste Internationale ,UCI) ku nshuro ya gatatu yikurikiranya kuva 2017.

Iyandikishe ku rutonde rw’abakira ubutumwa bwacu kugira ngo ubone amakuru mashya buri munsi mu buryo bw’ikoranabuhanga

Amakuru Aheruka