Inkuru Nshya

Umunyamakuru Niyigaba Clement  wamamaye nka DC Clement , yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo  ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba ari ubwa mbere akoze icyaha, umugore we urwaye ndetse n’izindi.
Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyatangije ikigega kigamije guteza imbere imishinga mito n’iciriritse (SME Growth Fund), gitangirana imari shingiro ungana na miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika (’asaga miliyari 43 z’amafaranga y’u Rwanda).
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Gasabo yafashe abagabo 2 bacuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi, umwe w'imyaka 43 n'undi w'imyaka 40.Aba bafashwe ku manywa y'ihangu saa tanu z'amanywa kuri iki cyumweru bafatirwa bafatirwa mudugudu wa Ramba akagali ka Musave umurenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yemeje ko azataramira mu Bwongereza, mu gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 27 Kamena 2026.
Amakipe ane ahagarariye u Rwanda mu muri Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball (CAVB Men’s Club Championship 2026) yageze muri ⅛ mu gihe hamaze gukinwa imikino ine muri itanu y’amatsinda
U Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba zirufasha guhangana n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira uko bwije n’uko bukeye ari nako kandi rugabanya ingano y’imyuka ituruka mu binyabiziga bikoresha lisansi ijya mu kirere ikangiza ibidukikije.
Umuhanzi Kevin Kade yateguje indirimbo ye nshya yise ‘ Ndi Ready’ yizeza abakunda ibihangano bye ko izabanyura.
Umunyarwanda Masengesho Vainqueur yegukana umwanya wa kabiri muri Tour d'Algérie Cycliste 2026, asizwe amasegonda 19 n’Umunya-Indonesia Dimas Nur Fadhil Rizqi ukinira Jakarta Pro Cycling Team
Kuri iyi tariki nibwo intumwa za Leta y’abatabazi yari iri gukora Jenoside zakiriwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa i Paris, hirengagijwe ubuzima bw’Abatutsi ibihumbi bari bamaze kwicwa bazira uko bavutse.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Amagaju FC ishimangira umwanya wa kane, mu gihe yitegura kwisobanura n’umukeba wayo, APR FC.