Inkuru Nshya

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yatangaje ko kuva ku wa 25 Kamena kugeza ku wa 10 Nyakanga 2026, izabariza mu ruhame inzego 76 zagaragayemo amakosa n’ibibazo mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta
Umusaza wo mu mudugudu wa Gishinge akagari ka Murama mu murenge wa Kisaro ho mu karere ka Rulindo aravuga ko atewe ubwoba n'umuhungu we w'imyaka 25 uhora amuhoza ku nkeke amubwira ko azamwica naramuka atamuguriye igare.
Kuri iyi tariki ni bwo Aminadabu Birara warwaniriye Abatutsi mu Bisesero agahangana n’abicanyi bashakaga gutsemba Abatutsi baho yishwe na gerenade yatewe n’Interahamwe.
Mu Ntara y'Uburasirazuba ku mucanga w'inkengero z'ikiyaga cya Muhazi kuri Falcon Golf & Country Club hagiye gutangira gukinirwa igice cya kabiri (Round 2) cya Shampiyona y'Igihugu ya Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball)
Perezida w'inzibacyuho wa Association Rayon Sports, Murenzi Abdallah yavuze ko iyi kipe yifuza kugura abakinnyi bashya barimo umuzamu, umukinnyi wo mu kibuga hagati w'umunyamahanga ndetse na rutahizamu ukomeye
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, yatoye itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 uzatangira muri Nyakanga 2026 aho u Rwanda ruzakoresha miliyari 7.796 Frw.
Ikipe ya APR FC yatangaje rutahizamu Uwiyaremye Fidali nk'umukinnyi wayo mushya, aho avuye mu ikipe ya Kiyovu Sports
Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano mashya y'umwaka umwe n'uruganda rwenga ibinyobwa rwa Skol, nyuma y'uko amasezerano impande zombi zari zifitanye arangiye nyuma y'imyaka 12
Abadepite batoye Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ya miliyoni 3,700,000$ n’indi ya miliyoni 26,200,000$, zigenewe umushinga ugamije kunoza ingendo mu mijyi mu Rwanda.